Kuri uyu 24/01/2024 muri GS APAPEC Murambi hatanzwe ikiganiro kijyanye n’ umunsi w’ Intwari z’ Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 30, ku wa 01/02/2024.
Iki Kiganiro kibanze ku bice bitatu (3):
- Ubutwari bw’ abanyarwanda;
- Umuco wo gushima no gushimira abakoze ibikorwa by’ Ingirakamaro.
- “Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu” ikaba ari nayo nsanganyamatsiko.
Ikiganiro cyatanzwe n’ umwarimu w’ amateka Mr. MPAKANIYE Yves akaba n’ umwe mubakurikirana Club y’Umuco n’ Ubutwari.
Ikiganiro kitabiriwe n’Umuyobozi w’Ishuri Mr. DUNIA Jean Marie Vianney washimangiye ibyagarutsweho mu kiganiro yibanda ku ndangagaciro yo kugira *ISUKU* aboneraho no gutanga ubutumwa bw’ amajwi (Audio message) bwatanzwe n’ Akarere ka Rulindo ku bukangurambaga bw’ Isuku.