Kuri uyu wa kane itariki ya 16/05/2024 ku ishuri ryisumbuye rya APAPEC (GS APAPEC Murambi) habaye igikorwa cyo guhemba umunyeshuri witwaye neza mu kizamini gisoza amashuri abanza (P6) cyakozwe  mu mwaka wa 2022. Iki gikorwa kikaba cyayobowe na Imbuto Foundation.

Umwana wahawe igihembo yitwa AKINGENEYE Gihozo Yvette akaba yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye akaba akomoka mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Burega,  Akagari ka Karengeri; akaba yaragize amanota 26/30 mu kizamini gisoza amashuri abanza cyakozwe mu mwaka wa 2022.

Akaba yahawe ibihembo n’imbuto Foundation bikurikira:

  1. Certificate yasinyweho na Nyakubahwa First Lady Jeannette KAGAME
  2. Ibikoresho by’ishuri
  3. T-shirt ya Imbuto Foundation
  4. Ibihumbi 20 000 frw

Iki gikorwa kikaba cyabereye mu ruhame  imbere y’abanyeshuri bose aho basabwe kugira ishyaka mu byo bakora kugirango nabo bazagire amahirwe yo kuzahembwa ubutaha

Leave a Comment