Muri GS APAPEC Murambi ku wa 03/05/2024 habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenocide yakorewe AbatutsI mu 1994
Mu gikorwa cyo kwibuka hakaba hakozwe ibi bikurikira:
- Abanyeshuri basaga 80 bahagarariye abandi bari kumwe n’abarezi hamwe n’ubuyobozi bw’ishuri basuye urwibutso rwa Mvuzo rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Genocide yabakorewe. Aha abanyeshuri basobanuriwe amateka yaranze Genocide mu gace ka Murambi.
- Abanyeshuri bagarutse mu ishuri bifatanije n’andi mashuri yo mu karere ka Rulindo kwibuka ku rwego rw’amashuri, abana bahawe ibiganiro kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
- Abanyeshuri bagize umuryango wa AERG Indangamirwa bagaragaje umukino werekana amateka ya Genocide mu gihe cyayo na nyuma yayo, hanavuzwe imivugo n’indirimbo zjyanye no kwibuka , bisozwa no gucana urumuri rw’icyizere
- Abagize umuryango wa AERG Indangamirwa banditse kandi basinya amagambo y’icyizere
Mu kwibuka ishuri ryifatanije n’uhagarariye Ibuka mu murenge wa Murambi bwana NYAGATARE Narcisse, uhagarariye umurenge bwana KUBWIMANA JMV hamwe n’umuyobozi w’ishuri bwana DUNIYA JMV
TWIBUKE TWIYUBAKA
Bimez bite x
Aslamu walley kumu