Kuri uyu wa 11/10/2023 muri GS APAPEC hatanzwe ikiganiro ku Munsi w’Umwana w’Umukobwa
Muri GS APAPEC MURAMBI abanyeshuri, abarezi n’Abayobozi b’ishuri bahawe ikiganiro gifite insanganyamatsiko: *”NONE NI TWE: UBURENGANZIRA BWACU, EJO HEZA*”.
Ni ikiganiro cyatanzwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa.
Ikiganiro kibanze: amavu n’amavuko y’umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, ibyagezweho mu kwita ku mwana w’Umukobwa, intego nyamukuru z’umunsi mpuzamahanga.
Ikiganiro cyatanzwe na Madamu KABAHIRE Alice / Social Affaires Murambi Sector.
Umuyobozi w’ishuri Mr. DUNIA JMV yashimiye uwatanze ikiganiro asaba abanyeshuri gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza iranga umunyeshuri.
Byagenze neza.